RFL
Kigali

Batekereze ku nkuru bazasige imusozi- Inama za Knowless ku bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2024 12:40
0


Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko bidakwiye ko umuntu akoresha imbuga nkoranyambaga agamije guharabika abandi no kubashyira munsi y'ibirenge bye, ahubwo akwiye gutekereza ko buri kimwe akoreraho kizamugiraho ingaruka nziza cyangwa se imbi mu gihe kiri imbere, kuko Internet itajya yibagirwa.



Atangaje ibi mu gihe bamwe mu bantu bazwi ndetse n'abandi Internet yahaye ijambo bamaze iminsi rwambikanye ku mbuga nkoranyambaga, aho umuntu yifata akandangaza mugenzi we ahanini bitewe n'uko hari inyungu z'ako kanya amushakaho cyangwa se kubera ko yabyishyuriwe.

Ni ibintu byahagurukije inzego zinyuranye zirimo n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga akwiye no kumenya amategeko azigenga

Umuvugizi w'uru rwego, Dr Murangira B. Thierry aherutse kubwira RBA ko amakosa menshi bakorera ku mbuga nkoranyambaga birengagiza ko ashobora gutuma bafungwa imyaka 10, bityo buri wese akwiye kwitonda mu byo atangaza.

Ati “Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”

Yungamo ati “Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze.”

Mu kiganiro na InyaRwanda, Butera Knolwess yavuze ko imbuga nkoranyambaga zagakoreshejwe nk'urubuga rwo kwiyubaka no guteza imbere Sosiyete binyuze mu nzira zinyuranye.

Ati "Ndatekereza ko twakazikoresheje mu kwiyubaka, twubaka na Sosiyete, ndavuga Nyarwanda kuko ahandi nabo bazi ibyabo. Hari byinshi byiza zizana, ariko hari n'ibindi byinshi bibi zizana, biturutse ku kuba dushaka kwigana abandi..."

Yavuze ko buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga akwiye kwibuka ko ku Isi 'turi abagenzi, ari nayo mpamvu akwiye kugerageza kubaho 'tworoherana, tugasiga inkuru nziza imusozi'.

Knolwess uri gukora kuri Album ye nshya, avuga ko buri wese uharabika abandi cyangwa se ukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, akwiye kongera gutekereza ku murage azasiga ku Isi, cyangwa se inkuru nziza yifuza ko abantu bazamwibukiraho, bityo byamufasha guhora buri gihe akora ibikorwa bidakomeretsa abandi.

Ati "Cyane cyane noneho ibintu byo kuri murandasi biragukurikirana niyo waba utakirihiko. Nibaza ko twese dushaka kwibukirwa ku bintu byiza kurusha amatiku, kwangizanya, gusebanya, gutukana, kutiha agaciro, ibintu nk'ibyo. Ntabwo ariwo murage ababyeyi bacu bakwifuza kubona turiho. Ntabwo ariwo murongo, nta nubwo ariwo igihugu cyacu gishaka.”

RIB ivuga ko mu myaka 5 ishize imaze kwakira no gukurikirana ibirego 136 birimo abagera ku 113 barezwe icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo.

Icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo, kibarirwa mu byaha mbonezamubano, ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y'amezi 6 n’imyaka 2 hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 2.


Knowless yatangaje ko buri wese akwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’ahantu ho kungukira


Knowless yavuze ko abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakwiye guhindura umuvuno


Butera yavuze ko ibyo wandika kuri Internet bizagira ingaruka nziza cyangwa mbi kuri wowe mu gihe kizaza

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND